Ubuzima Bwo Kuzamuka No Kujya Mbere

Ubuzima Bwo Kuzamuka No Kujya Mbere

“Isaka abiba muri icyo gihugu, muri uwo mwaka yeza ibirutaho incuro ijana. Uwiteka amuha umugisha. Uwo mugabo aba umukire, agenda arushaho, ageza aho yabereye umukire cyane” (Itangiriro 26:12-13).

Bibiliya ivuga ko Isaka yabaye umukire, akagenda arushaho, kugeza aho yabereye umukire cyane; mbega ubuzima! Wari uzi ko nk’urubyaro rwa Aburahamu ubu ari bwo buzima wahamagariwe? Wagenewe kugenda utera imbere kandi ugatunganirwa muri buri gace k’ubuzima bwawe, uko byaba biri kose.

Ongera witegereze ibyabaye ku mugabo Isaka. Hariho amapfa mu gihugu cy’i Gerari, maze inshuti n’abaturanyi ba Isaka basuhukira mu Misiri ahari ingano na vino byinshi. Byarumvikanaga gusuhukirayo kuko ubukungu bwa Misiri bwari bwo bwa mbere bumeze neza mu isi muri icyo gihe. Nyamara, ubwo Isaka yari agiye kwerekeza mu Misiri, Imana yaravuze maze imuha amabwiriza yo kuguma i Gerari ahari amapfa, akabiba muri icyo gihugu nyine. Isaka yarumviye, kandi kumvira kwe kwarahembwe kuko yagendaga arushaho gukira uko bukeye, kugeza aho abereye umunyembaraga ukomeye muri icyo gihugu. Yagwije ubutunzi bwinshi kugeza aho Abafilisitiya bamugiriye ishyari (Itangiriro 26:13-14).

Ibanga ry’ubuzima bwo kujya mbere no gutera imbere kudashira ni ukumvira inama n’ubuyobozi uhabwa n’Umwuka w’Imana. Aho akubwira kujya hose niho wagombye kujya, kandi icyo akubwira gukora cyose nicyo wagombye gukora. Isaka yabaye umuntu ukomeye, agenda arushaho, arakura, kugeza aho yabereye umukire cyane kubera ko yakurikije amabwiriza yahawe n’Imana. Ntacyo byari bivuze ko hari amapfa mu gihugu, umusaruro we waje ukundi.

Wahamagariwe ubuzima bwo kuzamuka no kujya mbere. Hariho abavuga ko ubuzima ari gatebe gatoki, ariko uko siko ubuzima bukwiye kukugendekera. Uri uwo kugenda mu nzira imwe gusa: izamuka kandi ijya mbere! Nta yindi nzira. Igihe cyagenwe cyo kujya mbere kwawe ni nonaha. Uko ibintu byaba bisa kose; iyaba warekaga Umwuka akakuyobora muby’ubuzima nka Isaka ubuzima bwawe bwaba inkuru yo kujya mbere kutarangira! Wakomera, ukagenda urushaho, ugakura kugeza aho ubereye umuntu ukomeye cyane!

Inyungu z’Agakiza

Inyungu z’Agakiza

Tukiri abanyantegenke, mu gihe gikwiriye Kristo yapfiriye abanyabyaha.Birakomeye kugira ngo umuntu apfire umukiranutsi, nkanswe umunyabyaha. Icyakora ahari byashoboka ko umuntu yatinyuka gupfira umunyangeso nziza, ariko Imana yerekanye urukundo rwayo idukunda, ubwo Kristo yadupfiraga tukiri abanyabyaha” (Abaroma 5:6-8)

Mu Baroma 8:1 haravuga hati “Nuko rero noneho abari muri Kristo Yesu nta teka bazacirwaho…” Ese kuki nta teka uzacirwaho? Ni ukubera ko Yesu yababajwe mu mwanya wawe. Yahinduwe icyaha kubwawe, we utarigeze amenya icyaha, kugira ngo uhinduke ubukiranutsi bw’Imana muri We (2 Abakorinto 5:21). Yesu yamennye amaraso ye kubwawe; yari We wenyine utarigeze icyaha, ari we ubasha kudukirisha amaraso ye. Mu kwizera kuzuka kwe no kwatura Ubwami bwe, wakiriye ubuzima buhoraho kandi ubu waratsindishirijwe. Gendera muri ubu buzima bushya kandi unezererwe inyungu z’agakiza. Kuva yararangije kubikora, icyo ukeneye gukora nonaha nta kindi ni ukunezererwa inyungu z’agakiza kawe. Ubu ni ubuntu bw’Imana bukora.

Ubuntu bukubiyemo byose Imana yadukoreye muri Kristo n’ubwo tutari tubikwiriye. Bibiliya itwereka ko ititaye ku byaha byacu byose Imana yadukunze ikatwunga na Yo kubwa Yesu Kristo. Muri We, Imana yaduhayemo agakiza, gutera imbere, ubuzima buzira umuze no gukira indwara, gukomera mu mwuka n’igikundiro.

Igihe Yesu yari amanitse ku musaraba, Imana ni wowe yabonaga umanitse kuri uwo musaraba; wapfuye muri We uzukana intsinzi hamwe na We. Mu Abakolosayi 2:13 haravuga hati “Kandi ubwo mwari mupfuye muzize ibicumuro byanyu no kudakebwa kw’imibiri yanyu, yabahinduranye bazima na we imaze kutubabarira ibicumuro byacu byose” Ufite uburenganzira bwo gutunga byose agakiza ka Kristo kazana, kuko byose byishyuwe amaraso y’igiciro ya Yesu Kristo.

Hagarara wese ugende wemye, ntukeneye kuza ku Mana usabiriza, hagarara imbere yayo  ushize amanga, kandi ufite icyizere kuko Umwami Yesu yishyuye igiciro cy’ikirenga kubwawe ngo ubeho ubuzima bw’icyubahiro. Ngago rero komeza unezererwe inyungu z’agakiza kawe!

Yafashe Umwanya Wacu

Yafashe Umwanya Wacu

Twese twayobye nk’intama zizimiye, twese twabaye intatane, Uwiteka amushyiraho gukiranirwa kwacu twese (Yesaya 53:6).

Bibiliya ivuga ko Yesu yahinduwe icyaha kubwacu, we utarigeze amenya icyaha; kugira ngo tubashe guhindurwa ubukiranutsi bw’Imana muri We (2 Abakorinto 5:21). Igitekerezo cy’agakiza Yesu yaturonkeye ni kimwe cyo gucungurwa kwuzuye; Yafashe umwanya wacu w’icyaha maze aduha gukiranuka kwe.

Urugero rw’agakiza kacu muri Kristo twarugereranya n’umuntu wari waraciriwe urwo gupfa kubera amakosa ye ategereje kurohwa. Ariko undi mugenzi we araza aravuga ati “Ndajya mu mwanya we; mundohe aho kugira ngo mumurohe.” Ntabwo yavuze ngo “Mumurohe ndamujugunyira umugozi cyangwa nohereze ibishoboka byose mutabare,” n’ubwo nabyo byari kuba byiza. Ahubwo, yafashe umwanya w’uwo waciriwe urubanza. Ako niko gakiza dufite muri Kristo. Yadukijije yitanga mu mwanya wacu kugira ngo twigendere tubohotse.

Yesu ntabwo yagukijije ibyaha gusa; ahubwo yanaguhaye n’ubuzima bwe. Kumenya akamaro k’igitambo cya Kristo kubwawe bizagutera gushima urupfu rwe no kwigarurira inyungu z’agakiza mu buzima bwawe. Bibiliya iravuga ngo “Ni ukuri intimba zacu ni zo yishyizeho, imibabaro yacu ni yo yikoreye, ariko twebweho twamutekereje nk’uwakubiswe n’Imana agacumitwa na yo, agahetamishwa n’imibabaro.” (Yesaya 53:4). Ibyo bivuze ko yafashe umwanya wawe w’igihano. Igihano kiduhesha amahoro, ni ukuvuga igihano cyatuzaniye ubuzima n’amahoro, cyari kuri we.

Uyu munsi, kubera igitambo cya Yesu kubwawe, icyaha n’imbuto zacyo n’ingaruka zacyo ntabwo byagombye kukugiraho ubutware. Ubu ufite umudendezo wo gukorera Imana no kubaho mu bwiza kubwayo.