Ubuzima Bwo Kuzamuka No Kujya Mbere

Ubuzima Bwo Kuzamuka No Kujya Mbere

“Isaka abiba muri icyo gihugu, muri uwo mwaka yeza ibirutaho incuro ijana. Uwiteka amuha umugisha. Uwo mugabo aba umukire, agenda arushaho, ageza aho yabereye umukire cyane” (Itangiriro 26:12-13).

Bibiliya ivuga ko Isaka yabaye umukire, akagenda arushaho, kugeza aho yabereye umukire cyane; mbega ubuzima! Wari uzi ko nk’urubyaro rwa Aburahamu ubu ari bwo buzima wahamagariwe? Wagenewe kugenda utera imbere kandi ugatunganirwa muri buri gace k’ubuzima bwawe, uko byaba biri kose.

Ongera witegereze ibyabaye ku mugabo Isaka. Hariho amapfa mu gihugu cy’i Gerari, maze inshuti n’abaturanyi ba Isaka basuhukira mu Misiri ahari ingano na vino byinshi. Byarumvikanaga gusuhukirayo kuko ubukungu bwa Misiri bwari bwo bwa mbere bumeze neza mu isi muri icyo gihe. Nyamara, ubwo Isaka yari agiye kwerekeza mu Misiri, Imana yaravuze maze imuha amabwiriza yo kuguma i Gerari ahari amapfa, akabiba muri icyo gihugu nyine. Isaka yarumviye, kandi kumvira kwe kwarahembwe kuko yagendaga arushaho gukira uko bukeye, kugeza aho abereye umunyembaraga ukomeye muri icyo gihugu. Yagwije ubutunzi bwinshi kugeza aho Abafilisitiya bamugiriye ishyari (Itangiriro 26:13-14).

Ibanga ry’ubuzima bwo kujya mbere no gutera imbere kudashira ni ukumvira inama n’ubuyobozi uhabwa n’Umwuka w’Imana. Aho akubwira kujya hose niho wagombye kujya, kandi icyo akubwira gukora cyose nicyo wagombye gukora. Isaka yabaye umuntu ukomeye, agenda arushaho, arakura, kugeza aho yabereye umukire cyane kubera ko yakurikije amabwiriza yahawe n’Imana. Ntacyo byari bivuze ko hari amapfa mu gihugu, umusaruro we waje ukundi.

Wahamagariwe ubuzima bwo kuzamuka no kujya mbere. Hariho abavuga ko ubuzima ari gatebe gatoki, ariko uko siko ubuzima bukwiye kukugendekera. Uri uwo kugenda mu nzira imwe gusa: izamuka kandi ijya mbere! Nta yindi nzira. Igihe cyagenwe cyo kujya mbere kwawe ni nonaha. Uko ibintu byaba bisa kose; iyaba warekaga Umwuka akakuyobora muby’ubuzima nka Isaka ubuzima bwawe bwaba inkuru yo kujya mbere kutarangira! Wakomera, ukagenda urushaho, ugakura kugeza aho ubereye umuntu ukomeye cyane!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *